14 Umugore wiitwaga Lidiya, wari usanzwe asenga Imaana, aratwumva. Yari akomooka mu tawuni nkuru ya Tiyatira kandi yari umucuruuzi w’imyenda y’imihengeri. Nyagasani amuha umutima wo gutega amatwi ibyo Pawulo yavugaga. 15 Amaze kubatizanywa n’abo mu rugo rwe, atwinginga avuga ati, "Niiba mubona koko ko neemera Nyagasani, nimuuze mucumbike iwanje." Nuuko atwemeza kuja iwe.
Publicidade