Pawulo na Silaasi mu Gihome i Filipi
16 Umunsi umwe, ubwo twajaga ahantu basengera, duhuura n’umukoobwa wari umuja utuuwemo na dayimooni yatumaga aragura. Uko kuragura kwe kwatumaga baasheebuja babona inyungu nyinshi caane. 17 Yakurikiraga Pawulo na twe, maze agateera heejuru avuga ati, "Aba bantu ni abagaragu b’Imaana Isumbabyose, kandi bamamaza inzira y’agakiza." 18 Yagumaga abikora atyo kumara iminsi myinshi. Ariko Pawulo biramuraakaza, ni ko guhinduka maze abwira ya dayimooni ati, "Mu izina rya Yesu Kristo, ndagutegetse, muvemo." Ako kaanya dayimooni imuvamo. 19 Baasheebuja baboonye ko ibyiringiro byo gukora inyungu bitagishobotse, bafata Pawulo na Silaasi barabakurura, babajaana mu mwanya mugari imbere y’abacaamanza. 20 Babagejeje imbere y’abacaamanza, baravuga bati, "Aba bantu ni Abayuuda, barateera umuteekaano muke mu tawuni yaacu. 21 Baraamamaza imigenzo inyuranyije n’amategeko kandi twe nk’Abarooma tukaba tutayeemera cangwa ngo tuyikurikize." 22 Rubanda na bo batangira gukubita Pawulo na Silaasi.
Abacaamanza babatanyagurizaho imyenda kandi bategeka ko babakubita inkoni. 23 Bamaze kubakubita birenze urugero, babashira mu gihome kandi bategeka umurinzi kubarinda abyitayeho. 24 Umurinzi na we mugukurikiza amategeko ahaawe, abashira mu gisenge co hagati maze amaguru yaabo ayabohera ku biti.
25 Nko mu gicuku, Pawulo na Silaasi bari gusenga no kuririmbira Imaana, abandi basibe bo baarabumvirizaga. 26 Mu kamwanya hahinda umushitsi mwinshi, isi iratigita maze imfatiro z’igihome ziranyeganyega. Imiryango y’igihome yoose irakinguuka kandi n’injegeri zaari ziboshe abasibe zoose zirashumuruka. 27 Umurinzi ko yakangutse akabona imiryango y’igihome yuguruwe, akuurayo inkoota kugira ngo yiyice, kuko yiibwiraga ko abasibe baatorotse. 28 Ariko Pawulo ateera heejuru caane, aramubwira ati, "Uramenye ntiwigirire naabi, kuko twese turi hano."
29 Nuuko wa murinzi asaba itaara, yiirukira mu nzu vuba, yiikubita imbere ya Pawulo na Barinaba ahinda umushitsi. 30 Abajaana hanze maze arababaza ati, "Batware, nkwiriye gukora iki kugira ngo nkizwe?"
31 Baramusubiza bati, "Emera Umwami Yesu, maze wowe n’abo mu rugo rwawe mukizwe." 32 Bamubwira ijambo rya Nyagasani n’abandi boose baari mu nzu ye. 33 Muri ico gicuku, ajaana Pawulo na Silaasi maze abooza inguma. Bidatinze, wa murinzi n’umuryango we woose barabatizwa. 34 Ajaana Pawulo na Silaasi iwe, arabagaburira, maze yiishiimana n’ab’urugo rwe boose kuko yeemeye Imaana.
35 Bumaze guca, abacaamanza batuma abapoolisi bababwira bati, "Murekure abo bagabo bagende."
36 Umurinzi w’igihome amenyeesha Pawulo ati, "Abacaamanza boohereje ubutumwa ngo murekurwe, ngaho reero ni musohoke maze mugende amahoro."
37 Ariko Pawulo aramusubiza ati, "Badukubitiye imbere y’abantu nta rubanza rwadutsinze, badushira no mu gihome kandi turi Abarooma, noone barashaaka kuturekura rwihishwa? Oya ntibishoboka! Nibiiyizire ubwabo abe aribo baturekura."
38 Abapoolisi na bo babwira abacaamanza ibyo Pawulo avuze, nuuko baratiinya bamaze kumva yuuko ari Abarooma, 39 baraaza babasaba imbabazi. Barabasohora maze babasaba kuva muri iyo tawuni. 40 Bamaze kuva mu gihome baja kwa Lidiya, babonanirayo n’abavandimwe barabakomeza, maze baragenda.