25 Nko mu gicuku, Pawulo na Silaasi bari gusenga no kuririmbira Imaana, abandi basibe bo baarabumvirizaga. 26 Mu kamwanya hahinda umushitsi mwinshi, isi iratigita maze imfatiro z’igihome ziranyeganyega. Imiryango y’igihome yoose irakinguuka kandi n’injegeri zaari ziboshe abasibe zoose zirashumuruka. 27 Umurinzi ko yakangutse akabona imiryango y’igihome yuguruwe, akuurayo inkoota kugira ngo yiyice, kuko yiibwiraga ko abasibe baatorotse. 28 Ariko Pawulo ateera heejuru caane, aramubwira ati, "Uramenye ntiwigirire naabi, kuko twese turi hano."
29 Nuuko wa murinzi asaba itaara, yiirukira mu nzu vuba, yiikubita imbere ya Pawulo na Barinaba ahinda umushitsi. 30 Abajaana hanze maze arababaza ati, "Batware, nkwiriye gukora iki kugira ngo nkizwe?"
31 Baramusubiza bati, "Emera Umwami Yesu, maze wowe n’abo mu rugo rwawe mukizwe." 32 Bamubwira ijambo rya Nyagasani n’abandi boose baari mu nzu ye. 33 Muri ico gicuku, ajaana Pawulo na Silaasi maze abooza inguma. Bidatinze, wa murinzi n’umuryango we woose barabatizwa. 34 Ajaana Pawulo na Silaasi iwe, arabagaburira, maze yiishiimana n’ab’urugo rwe boose kuko yeemeye Imaana.