Pawulo Yerekwa Umugabo w’i Makedooniya
6 Pawulo na bagenzi be banyura i Furigiya n’i Galatiya, kuko Umwuka Weera yari yaababujije kuvugira ubutumwa muri Asiya. 7 Bageze ahateeganye na Misiya, bagerageza kuja Bitiniya, ariko Umwuka wa Yesu ntiwabeemerera.