41 Nuuko abeemeye ubwo butumwa barabatizwa, uwo munsi abantu nk’ibihumbi bitatu biyongeye ku mubare w’abiizeera. 42 Baahoraga bashiishikarira inyigiisho z’intumwa no guteeranira hamwe, gusangira amafunguro hamwe no gusenga.
Uko Abakristo ba Mbere Baagenzaga
43 Abantu boose bagira ubwoba ku bw’ibitangaaza n’ibimenyeetso byinshi byo intumwa zaakoraga. 44 2:44 Iby 4:32-35.Abiizeera boose baabaga hamwe, n’ibyo bafite byose bakabigira rusange. 45 Baaguriishaga ibintu n’imitungo yaabo, bakagabana ibiguzi bavanye mo bakurikije ico buri umwe akeneye. 46 Iminsi yoose baajaga guteeranira hamwe mu Nzu y’Imaana, bagasangira amafunguro mu mago yaabo2:46 Cangwa Inzu ku yindi baneezerewe kandi bafite ubupfura mu mitima yaabo, 47 bahimbaaza Imaana kandi bagashimwa n’abantu boose. Buri munsi Nyagasani Imaana yabongeereraga ku mubare w’abakizwa.