Peetero na Yohaana Baregwa mu Rukiiko
1 Peetero na Yohaana bakivugana n’abantu, abaheerezabitambo, n’umutegeka w’abarinzi b’Inzu y’Imaana, n’Abasadukaayo baaza aho bari. 2 Abo bantu baari buuzuye uburakari bababajwe n’uko Peetero na Yohaana biigiishaga abantu ko Yesu yazuutse bihamya ko abaapfuuye na bo bazaazuuka. 3 Nuuko barabafata babashira mu gihome, ariko kuko bwari bugoroobye baraaramo kugeza mu gitondo.