12 Ariko abagabo n’abagore bamaze kwizeera Ubutumwa Bwiza bw’Ubwami bw’Imaana n’izina rya Yesu Kristo babwirizwaga na Filipo, barabatizwa. 13 Na Simooni ubwe areemera. Amaze kubatizwa, aguma kubaana na Filipo atangazwa n’ibimenyeetso n’ibitangaaza bikomeye yakoraga.
Publicidade
Publicidade