18 Simooni aboonye yuuko abo intumwa zirambitseho ibiganza bahaawe Umwuka Weera, aziizanira ishilingi, 19 arazibwira ati, "Nanje mumpe izo mbaraga kugira ngo uwo nzaarambikaho ibiganza ahaabwe Umwuka Weera."
20 Peetero aramubwira ati, "Urakarimbuka n’ishilingi zaawe, kuko uteekereza yuuko waagura impaano y’Imaana ukoresheje ishilingi! 21 Ntaamugabane, ntaan’umurage ufite muri ibi, kuko umutima waawe udatungaaniye Imaana. 22 Wihane ubwo bugome bwawe, usabe Nyagasani kugira ngo niiba bishoboka, akubabarire uwo mugambi uri mu mutima waawe. 23 Kuko ndikureeba wuzuuye ishari ry’ikirenga kandi uhambiiriwe n’ibyaha."
24 Simooni aramusubiza ati, "Munsabire kuri Nyagasani kugira ngo hatagira ikimbaho mu byo mumaze kuvuga."