36 Bakigenda, bagera ku maazi, nuuko iyo nkone iravuga iti, "Dore hano hari amaazi! Ikimbuza kubatizwa ni iki?"
37 Filipo aravuga ati, "Niiba wiizeeye n’umutima waawe woose birashoboka." Na ya nkone iti, "Niizeeye yuuko Yesu Kristo ari Umwana w’Imaana"
38 Iyo nkone itegeka ko igaare rihagarikwa, maze yo na Filipo baramanuka baja mu maazi, nuuko Filipo arayibatiza. 39 Bavuuye mu maazi, Umwuka wa Nyagasani ajaana Filipo, iyo nkone ntiyongera kumubona, maze ikomeza urugendo ineezeerewe.