Publicidade

Mateus 18

Guhana Umuvandimwe Wacumuye

15 18:15 Luk 17:3. Niiba umuvandimwe mu itoorero agushobereje18:15 Ibindi byanditswe byerekana ashobeje , musange maze umusobaanurire inshobe ye mwihereereye. Aramutse yumviise ko yashobeje, uzaaba wiigarurije uwo muvandimwe. 16 Ariko naateemera ko yagushobereje, jaana n’undi muntu umwe cangwa babiri, kugira ngo babihamye bari babiri cangwa batatu. 17 Uwo muvandimwe niyanga kubumva, ubibwire itoorero, kandi naaramuka yanze no kumva itoorero, umujaane nk’aho ari umunyamahanga cangwa umusoreesha.

18 18:18 Mat 16:19; Yoh 20:23. Ndababwira ukuri yuuko, ibyo muzaaboha mu isi bizaaba biboshwe no mu ijuru, kandi ibyo muzaabohoora mu isi bizaaba bibohoowe no mu ijuru.

19 Ndongera kubabwira ukuri, iyo babiri muri mwe ku isi beemeranyije ico basaba, bazaagihaabwa na Daata wo mu ijuru. 20 Kuko aho babiri cangwa batatu bateeraniye hamwe mu izina ryanje, mba ndi hagati yaabo."

Veja também

Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-07-05_19-25-13-