Gukunda Abanzi
43 Mwumviise ko byavuzwe ngo, ‘Uje ukunda mugenzi waawe, wange umwanzi waawe.’ 44 Ariko nje ndababwira ngo, ‘mukunde abanzi baanyu kandi muje musabira ababatooteza,’ 45 kugira ngo mube abaana ba So uri mu ijuru, kuko avuusha izuuba rye ku babi no ku beeza, kandi akagwisha imvura ku batunganye no kubadatunganye. 46 Nimukunda ababakunda gusa, muzaagira bihembo ki? Mbese abasoreesha bo ntibagenza batyo? 47 Kandi n’uramutsa abavandimwe baawe gusa, uba urushije iki abandi bantu? Mbese abapagaani bo ntibabigenza batyo? 48 Mube intungaane nk’uko na So wo mu ijuru ari intungaane.