Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 13

13 Igituma mbiigishiriza mu migani ni uko Bareeba ntibabone, baatega amatwi ntibumve kandi ntibasobaanukirwe.14 Muri bo, hazuuzurizwa ubuhanuuzi bwa Yesaaya buvuga ngo,

Koko muzumva, ariko ntimuzaasobaanukirwa,

kandi muzaareeba, ariko ntimuzaabona.

15 Kuko imitima yaabo yiinangiye,

kandi amatwi yaabo akaba atumva neeza,

ndetse biipfutse amaaso, kugira ngo batareeba,

atari ibyo, amaaso yaabo yakareebye,

n’amatwi yaabo yakumviise,

kandi imitima yaabo igasobaanukirwa,

maze bakampindukira,

nkabakiza.

Veja também