36 Haanyuma asiga rubanda maze yinjira mu nzu. Nuuko abiigiishwa be baramwegeera, baramubaza bati, "Dusobaanurire umugani w’urumamfu mu murima."
37 Arabasubiza ati, "Uwabibye imbuto nziiza ni Umwana w’Umuntu, 38 umurima ni isi, imbuto nziiza ni abaana b’Ubwami, urumamfu ni abaana b’Umubi, 39 naho umwanzi wateeye urumamfu ni Seekibi, isaaruura n’imperuuka y’isi, naho abasaaruuzi ni abaamalayika. 40 Nk’uko urumamfu rukunganywa rukajugunywa mu muriro, ni nako bizaaba ku mperuuka y’isi. 41 Umwana w’Umuntu azoohereza abaamalayika be, maze batandukanye abo boose baatumye abandi bagomera Imaana hamwe n’inkozi z’ibibi, 42 maze babajugunye mu itanuura y’umuriro, aho bazaaririra bakahahekenyera ameenyo. 43 Ico gihe intungaane zizaarabagirana nk’izuuba mu Bwami bwa Se. Ufite amatwi ni yumve!