Pular para o conteúdo
Publicidade

MATAYO 15

3 Arabasubiza ati, "Mwebwe kuki mwica itegeko ry’Imaana mwishigikirije umuco karande waanyu? 4 Kuko Imaana yaravuze iti,15:4 Ibindi byanditswe byera byerekana ngo Imaana yarategetse iti. Uje wubaha so na nyoko,kandi iti, Uzaatuka se cangwa nyina agomba kwicwa.5 Ariko umuntu weese ubwira se cangwa nyina ati, Ico najaga kugufaashiisha nagituuye Imaana.Umuntu umeze atyo ntaabwo yakuubaha se cangwa nyina. 6 Bityo, muba mushigikiye umuco karande, ijambo ry’Imaana hamwe n’amategeko mukabihindura ubusa. 7 Mwa ndyarya mwe! Yesaaya yabahanuuyeho neeza ubwo yavuze ati,

8 Aba bantu banyubahiisha ururimi,

ariko imitima yaabo imba kure,

9 barushwa n’ubusa bansenga,

kuko biigiisha amategeko y’abantu nk’aho ari amategeko yanje."

Veja também