Ishusho ya Yesu Ihinduka Ukundi
1 Hashize iminsi itandatu, Yesu ajaana na Peetero, na Yaakobo na mwene nyina Yohaana maze abajaana ku mpinga y’umusozi mureemure, bonyine. 2 Nuuko ishusho ye ihinduka ukundi imbere yaabo, mu maaso he harabagirana nk’izuuba, n’imyambaro ye ireererana. 3 Muri ako kaanya Moose na Eliya barababonekera, bavugana na Yesu. 4 Nuuko Peetero abwira Yesu ati, "Nyagasani, ni byiza ko twibeera hano. Nuubishaaka, ngiiye17:4 Mu bindi byanditswe byera hakoreeshwa tugiiye kuubaka ibiraaro17:4 Amahema bitatu hano, kimwe caawe, ikindi ca Moose, n’ikindi ca Eliya."
5 17:5 Mat 3:17; 12:18; Mar 1:11; Luk 3:22. 17:5 2Pet 1:17,18. Akivuga, igicu kibengerana kirababundikira, maze muri ico gicu havamo ijwi rivuga riti, "Uyu ni Umwana wanje nkunda caane, nimumwumvire!"