Abanyabwenge Bazindukira Yesu
1 Yesu yavuukiye i Beetelehemu mu gice c’i Yudeeya, ku ngoma y’Umwami Herodi. Amaze kuvuuka, abagabo baari abahanga mu bumenyi bw’inyenyeeri bava iburasirazuuba beerekeza i Yerusaalemu 2 barabaza bati, "Mbese umwami w’Abayuuda uheruutse kuvuuka ari heehe? Twaboonye inyenyeeri ye iri guhingukira iburasirazuuba, noone tuuje kumuramya."