Pular para o conteúdo
Publicidade

MATAYO 20

Gusaba kwa Nyina wa Yaakobo na Yohaana

20 Nuuko nyina w’abahungu ba Zebedaayo asanga Yesu ari n’abahungu be, aramupfukamira, maze amusaba ubutoni.

21 Yesu aramubaza ati, "Urashaaka iki?" Na we aramusubiza ati, "Naagusabaga ngo abahungu banje babiri baziicare mu Bwami bwawe, umwe mu kuboko kwa buryo undi mu kuboko kwa bumoso."

22 Ariko Yesu we arabasubiza ati, "Ntaabwo muuzi ico musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikopu co ndi haafi kunyweraho?"20:22 Ibindi byanditswe byera bongeraho cangwa kubatizwa umubatizo ngiiye kubatizwa? Baramubwira bati, "Turabishobora."

23 Arababwira ati, "Ni koko muzanywera ku gikopu canje, ariko kwicara iburyo bwanje n’ibumoso bwanje, si nje ubitanga, ahuubwo bihaabwa abo Daata yabigeneye."

Veja também