31 Igihe Umwana w’Umuntu azaagaruka mu cuubahiro ashagawe n’abaamalayika, aziicara ku ntebe ye y’Ubwami. 32 Amahanga yoose azaateeranyirizwa imbere ye, maze atandukanye abantu, nk’uko umushumba atandukanya intaama n’ihene. 33 Intungaane azaazishira iburyo bwe naho abanyabyaha bashirwe ibumoso. 34 Nuuko reero, Umwami azaabwira abari iburyo bwe ati, ‘Nimuuze abo Daata yahaaye umugisha muragwe ubwami bwabateguuriwe uheereye ku kuremwa kw’isi, 35 kuko nari nshonje muramfungurira, nari mfite imyota mumpa ico kunywa, nari mu rugendo murancumbikira, 36 nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransuura, nari mu gihome muuza kundeeba.’ 37 Nuuko intungaane nazo zizaamubaza ziti, ‘Nyagasani, twakuboonye ryari ushonje tukagufungurira, cangwa ufite imyota tukaguha ico kunywa, 38 uri mu rugendo tukagucumbikira, cangwa wambaye ubusa tukakwambika? 39 Ni gihe ki twakuboonye urwaye cangwa uri mu gihome tukaaza kugusuura?’ 40 Nuuko Umwami azaabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko ibyo mwakoreye umwe mu bavandimwe banje baciiye bugufi, burya ni nje mwabikoreraga.’ 41 Nuuko azaabwira n’abari ibumoso ati, ‘Nimumve iruhande, mwabivume mwe, muje mu muriro w’iteeka wateguuriwe Sataani n’abaamalayika be, 42 kuko nari nshonje, ntimwamfungurira, kandi nari mfite imyota ntimwampa ico kunywa, 43 nari mu rugendo ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa, ntimwampa ico kwambara, nari ndwaye kandi ndi mu gihome, ntimwansuura.’ 44 Nuuko na bo bazaamusubiza bati, ‘Nyagasani, ni gihe ki twakuboonye ushonje cangwa ufite imyota, uri mu rugendo wifuza ubufasha, wambaye ubusa, cangwa urwaye cangwa uri mu gihome ntitugufashe?’ 45 Nawe azaabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko, ibyo mutaakoreye umwe mu bantu banje baciiye bugufi, ni nje mutaabikoreye.’ 46 Abo bazaaja aho bazaahanirwa iteeka ryose, naho intungaane zije mu bugingo buhoraho iteeka."
Publicidade
Mateus 25
Urubanza ku Munsi w’Imperuuka
Veja também
Publicidade