Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 5

Umuneezeero Nyaawo

3 "Hahiirwa abakene mu mitima yaabo,

kuko Ubwami bw’ijuru ari ubwabo.

4 Hahiirwa abashavura,

kuko bazaahuumurizwa.

5 Hahiirwa abiiciisha bugufi,

kuko ari bo bazaragwa isi.

6 Hahiirwa abasonzera ubutungaane bakabugirira imyota,

kuko bazaahaazwa.

7 Hahiirwa abanyampuhwe,

kuko bazaazigirirwa.

8 Hahiirwa abafite imitima itunganye,

kuko bazaabona Imaana.

9 Hahiirwa abaharanira amahoro,

kuko baziitwa abaana b’Imaana.

10 5:10 1Pet 3:14. Hahiirwa abatootezwa bazira gukiraanuka,

kuko Ubwami bw’ijuru ari ubwabo.

11 5:11 1Pet 4:14. Murahiirwa ni babatuka, bakabatooteza, bakababeeshera mu buryo byinshi ari nje babaryoza. 12 5:12 Iby 7:52.Muziishiime kandi muneezeerwe, kuko mufite ibihembo bihebuuje mu ijuru, kuko ni ko n’abahanuuzi baababanjirije baatootejwe.

Veja também