Inyigiisho Ifashe ku Gusiiba
16 Kandi igihe musiiba, ntimukiijime ku maaso ngo mugaragaze umubabaro nk’uko indyarya zibikora, zikambya agahanga kugira ngo abantu bamenye ko ziri mu gisiibo. Ndababwira ukuri yuuko abo baba baamaze guhaabwa ingororano yaabo. 17 Ariko mwebwe nimusiiba, mwisiige amavuta mu mutwe, kandi mukarabe mu maaso, 18 kugira ngo abantu batamenya ko mwasiibye ahuubwo bimenywe na So wenyine utagaragara, kandi So ureeba ibyihereereye azaabaha ingororano.