Publicidade

Mateus 1

Kuvuuka Kwa Yesu Kristo

18 Uku ni ko byagenze mu kuvuuka kwa Yesu Kristo. Ubwo Mariya nyina wa Yesu yari aseezeranye na Yozefu, ariko bataraashingiranwa, Mariya asangwa afite inda y’Umwuka Weera. 19 Umugabo we Yozefu yari umuntu w’intungaane kandi ntiyashaakaga kumukoza isoni kumugaragaro, nuuko yigiira inaama yo kumubenga rwihishwa. 20 Akibiteekerezaho, malayika w’Imaana amubonekera mu nzozi, aramubwira ati, "Yozefu mwene Dawudi, ntutinye gusohoza umugeni waawe Mariya, kuko iyo nda yasamye ari iy’Umwuka Weera. 21 Azaabyara umwana w’umuhungu uzamwite Yesu, kuuko ni we uzaakiza abantu be ibyaha byabo."

Veja também

Publicidade
Bíblia Online Bíblia Online

Bíblia Online • Versão: 2026-06-29_22-07-56-