20 Akibiteekerezaho, malayika w’Imaana amubonekera mu nzozi, aramubwira ati, "Yozefu mwene Dawudi, ntutinye gusohoza umugeni waawe Mariya, kuko iyo nda yasamye ari iy’Umwuka Weera. 21 1:21 Luk 1:31.Azaabyara umwana w’umuhungu uzamwite Yesu, kuuko ni we uzaakiza abantu be ibyaha byabo."
22 Ibi byose byabaayeho kugira ngo bibe nk’uko Uhoraho yari yaravugiye mu muhanuuzi ati, 23 "Dore, umukoobwa w’isugi azaasama inda abyare umwana w’umuhungu, kandi bazamwita Emanweli," risobaanurwa ngo, "Imaana iri kumwe naatwe."
24 Yozefu akangutse, abigenza nk’uko malayika w’Uhoraho yamutegetse, ajaana Mariya nk’umugore we, 25 1:25 Luk 2:21.ariko ntibigeze baryamana kugeza igihe yabyariye umwana w’umuhungu, nuuko uwo mwana amwita Yesu.