2 Aya ni yo mazina y’abo cumi na babiri: Uwa mbere ni Simooni witwaga Peetero na mwene nyina Andereya, Yaakobo na Yohaana beene Zebedaayo, 3 Filipo na Barutolomayo, Tomasi na Matayo umusoreesha, Yaakobo mwene Alufaayo na Tadeeyo, 4 Simooni w’umurwanashaka w’igihugu10:4 Mu bindi byanditswe byera bamwita Zelote, kimenyeesha umurwanashaka cangwa umunyakanaani, na Yuda Isikariyoti, wa wundi wagambaaniye Yesu.