Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 14

15 Bugoroobye, abiigiishwa baramusanga maze baramubwira bati, "Aha ni ahantu hadatuuwe, kandi n’umunsi urakuze, seezerera aba bantu baje mu byaro byabo maze biigurire ibyokurya."

16 Yesu arabasubiza ati, "Singombwa ko bagenda, nimubagaburire mwebwe ubwanyu."

17 Baramusubiza bati, "Ntaaco dufite hano, keretse imigaati itaanu n’isamaaki ebyiri gusa."

18 Arababwira ati, "Nimubinzanire hano." 19 Maze ategeka abo bantu kwicara haasi mu byatsi. Afata ya migaati itaanu n’isamaaki ebyiri, areeba mu ijuru, ashiimira Imaana maze amanyagura ya migaati, ayiha abiigiishwa, na bo bayigaburira rubanda nyamwinshi. 20 Boose bararya, barahaaga, nuuko barundanyiriza hamwe ibisigaye, byuzura intonga cumi n’ebyiri. 21 Abaariiye baari nk’abagabo ibihumbi bitaanu, abagore n’abaana batabariwemo.

Veja também