Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 15

Yesu Agaburira Abantu Ibihumbi Bine

32 Yesu ahamagara abiigiishwa be maze avugana na bo ababwira ati, "Aba bantu nyamwinshi ndabababariye, kuko maranye na bo iminsi itatu yoose noone bakaba ntaaco kurya bafite, kandi sinshaaka kubaseezerera bafite inzara, kugira ngo batagwa mu nzira."

33 Abiigiishwa baramubwira bati, "Twakuura he imigaati ihaagije aba bantu boose muri ubu butaayu?"

34 Yesu arababaza ati, "Mufite imigaati ingaahe?"

Baramusubiza bati, "Dufite imigaati irindwi n’udusamaaki dukeeya."

35 Maze ategeka rubanda kwicara haasi, 36 afata ya migaati irindwi na za samaaki, amaze gushiimira Imaana arayimaanyagura, abiha abiigiishwa be, maze n’abiigiishwa babiha abantu. 37 Boose bararya barahaaga, maze bashira hamwe ubuvungunyukira busigaye, bwuzura ibisobane birindwi. 38 Abaariiye baari abagabo ibihumbi bine, batabariyemo abagore n’abaana.

Veja também