Peetero Ahamya ko Yesu ari Umwana w’Imaana
13 Nuuko Yesu ageze mu gice c’i Kayisaariya ya Filipo, abaza abiigiishwa be ati, "Abantu bavuga ko Umwana w’Umuntu ari nde?"
14 16:14 Mat 14:1,2; Mar 6:14,15; Luk 9:7,8. Baramusubiza bati, "Bamwe bavuga ko uri Yohaana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cangwa ngo uri umwe mu bahanuuzi."
15 Yongera kubabaza ati, "Ariko se mwebwe muvuga ko ndi nde?"
16 16:16 Yoh 6:68,69. Simooni Peetero aramusubiza ati, "Uri Kristo16:16 Mesiya, Umwana w’Imaana nzima!"