Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 17

Gutanga Umusoro w’Inzu y’Imaana

24 Ubwo baari bageze i Kaperenawumu, abasoreesha b’umusoro w’Inzu y’Imaana basanga Peetero maze baramubaza bati, "Mbese umwigiisha waanyu atanga umusoro w’Inzu y’Imaana?"

25 Na we aramusubiza ati, "Yee, arawutanga."

Peetero yinjiye mu nzu, Yesu ni co yabanje kuvugaho, aramubaza ati, "Urateekereza iki Simooni? Ni bande bo abaami b’isi basaba imisoro cangwa amasoko? N’abaturage cangwa ni abanyamahanga?"

26 Peetero arasubiza ati, "Ni abanyamahanga."

Yesu aramubwira ati, "Nooneho reero abatuurage ntibagomba gusoreeshwa. 27 Ariko, kugira ngo tutabaraakaza, ja ku nyanja ujugunyemo ururobo, isamaaki ya mbere uri bufate, uyaasamure, uribusangemo igiceri, ukijaane ukibahe nk’umusoro w’Inzu y’Imaana ku bwawe nanje."

Veja também