Umugani w’Umugaragu Utababarira
21 18:21 Luk 17:3,4. Nuuko Peetero yegeera Yesu maze aramubaza ati, "Nyagasani, umuvandimwe wanje mu itoorero akomeje kunshobereza, nkwiriye kumubabarira kangahe? Nzageze karindwi?"
22 Yesu aramusubiza ati, "Oya, ntaabwo ari karindwi, ahuubwo ndakubwira ko ari mirongo irindwi, karindwi. 23 Ku bw’iyo mpamvu, Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n’umwami washaatse ko abagaragu be bakuru bamumurikira ibintu bye. 24 Atangiye kumurikiisha, bamuuzanira umwe mu bagaragu wari umurimo Italanta ibihumbi icumi. 25 Kuko yananiwe kwishura, sheebuja ategeka ko yaguriishwa, hamwe n’umugore we n’abaana be n’ibyo atunze byose, kugira ngo umwenda wishurwe. 26 Nuuko wa mugaragu aramupfukamira maze aramwinginga ati, ‘Nyihangaanira, nzaakwishura byose.’ 27 Kubw’impuhwe yamugiriye, sheebuja wa wamugaragu aramurekura kandi amubabarira na wa mwenda we.
28 Ariko wa mugaragu agisohoka, ahuura n’umugaragu mugenzi we wari umurimo idinaari ijana, nuuko amutunga umunigo, amubwira ati, ‘Nyishura umwenda wanje.’ 29 Umugaragu mugenzi we aramupfukamira amusaba imbabazi ati, ‘Nyihangaanira, nzaakwishura.’ 30 Ariko aranga, maze aragenda amushira mu gihome kugeza aho aziishurira umwenda we. 31 Abagaragu bagenzi baabo baboonye ibibaaye birabababaza caane, nuuko ni ko kuja kwa sheebuja bamubwira ibyabaaye byose. 32 Maze sheebuja atumiisha kuri wa mugaragu nuuko aramubwira ati, ‘Yeewe mugaragu mubi we! Nakubabariye umwenda waawe woose kuko wansabye imbabazi, 33 wowe ntugomba kuba wababariye umugaragu mugenzi waawe, nk’uko nanje naakubabariye?’ 34 Nuuko sheebuja araraakara maze amuheereza abasirikare bo kumubabaza kugeza igihe azaarangiriza kwishura umwenda we woose.
35 Uko ni ko Daata wo mu ijuru azaabagirira, nimutababarira abavandimwe baanyu mubikuuye ku mutima."