23 Nuuko Yesu abwira abiigiishwa be ati, "Ndababwira ukuri, birakomeye kugira ngo umukire yinjire mu Bwami bwo mu ijuru. 24 Ndongera kubabwira yuuko byoroheye ingamiya kunyura mu gapfumure k’urusindaani, kuruta ko umukire yakwinjira mu Bwami bw’Imaana."
25 Abiigiishwa babyumviise, baratangaara maze baramubaza bati, "Noone se, ni nde ushobora kurokoka?"
26 Yesu arabiitegereza maze arababwira ati, "Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Maana byose birashoboka."