Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 2

Abanyabwenge Bazindukira Yesu

1 Yesu yavuukiye i Beetelehemu mu gice c’i Yudeeya, ku ngoma y’Umwami Herodi. Amaze kuvuuka, abagabo baari abahanga mu bumenyi bw’inyenyeeri bava iburasirazuuba beerekeza i Yerusaalemu 2 barabaza bati, "Mbese umwami w’Abayuuda uheruutse kuvuuka ari heehe? Twaboonye inyenyeeri ye iri guhingukira iburasirazuuba, noone tuuje kumuramya."

3 Umwami Herodi n’abatuuye i Yerusaalemu boose babyumviise batyo, bahagarika imitima. 4 Herodi ahamagara abatware b’abaheerezabitambo boose hamwe n’abiigiishamategeko, ababaza aho Kristo azaavuukira.

5 Baramusubiza bati, "Azaavuukira i Beetelehemu mu gice c’i Yudeeya, nk’uko byanditswe n’umuhanuuzi ngo,

6 Kandi naawe Beetelehemu yo muri Yudeeya,

ntaabwo uri uwanyuma mu butegetsi bwa Yuda,

kuko muri wowe hazaavuuka umutegetsi

uzaaba umushumba w’ubwoko bwanje bwa Isirayeli."

7 Nuuko Herodi ahamagaza abo banyabwenge2:7 abanyabwenge n’abahanga mu by’inyenyeeri, arabiihereerana maze ababaza neeza igihe iyo nyenyeeri yabonekeye. 8 Aboohereza i Beetelehemu maze arababwira ati, "Nimugende mubaririze neeza iby’uwo mwana, nimumubona, muzaagaruke muumenyeeshe nuuko nanje nje kumuramya."

9 Bamaze kumva amagambo y’umwami, baragenda. Bageze imbere babona ya nyenyeeri baari baaboneye iburasirazuuba, ibaja imbere kugeza ubwo yahagaze aho uwo mwana yari ari. 10 Baboonye ko iyo nyenyeeri yahagaze, barishiima birenze urugero. 11 Binjiye mu nzu, babona umwana hamwe na nyina Mariya, barapfukama maze baheerako baramuramya. Bapfunduura ubusanduku bubiikwamo ibintu by’agaciiro, bamuheereza impaano z’izaahabu, Ububani2:11 Ububaani n’imibavu ihuumura neeza hamwe n’imibavu ihuumura neeza.

12 Nuuko bafata inzira basubira iwaabo bakoreesheje iyindi nzira kuko Imaana yari yabiihanangirije mu nzozi ngo badasubira kwa Herodi.

Veja também