Abakozi bo mu Mizaabibu
1 Yesu akomeza kubabwira ati, "Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa na nyir’umurima wazindutse kare mu gitondo gushaaka abakozi bo gukorera imizaabibu ye. 2 Amaze kwemeranya na bo igihembo gikwiye umubyizi w’umunsi,20:2 Idinaari aboohereza mu murima we w’imizaabibu. 3 Asohotse nko ku saaha itatu, abona abandi biihagarariye mu guriro ntaaco bakora, 4 maze na bo arababwira ati, ‘Namwe muje mu mizaabibu, ndibubiishure igihembo gikwiriye.’ 5 Yongeye gusohoka nka saaha itandatu na saaha icenda, na bwo abigenza atyo. 6 Nka saaha icumi n’imwe nabwo arasohoka maze asanga abandi bahagaze, arababaza ati, ‘Kuki mwahagaze aho ntaaco mukora umunsi woose?’ 7 Baramusubiza bati, ‘Ni uko ntaawe twaboonye wo kuduteereza.’ Arababwira ati, ‘Namwe nimuje gukora mu mizaabibu.’ 8 Bugoroobye, nyir’umurima abwira umukoreesha ati, ‘Hamagara abakozi maze ubiishure, uheereye ku baaje nyuma kugeza ku baaje mbere.’ 9 Abaateerejwe ku saaha cumi n’imwe baaje, buri umwe muri bo yiishuwe igihembo c’umubyizi w’umunsi cuzuye. 10 Aba mbere baaje, baateekerezaga ko bari buhembwe ibirenzeho, ariko na bo buri umwe yiishuwe ibingana n’umubyizi w’umunsi. 11 Bamaze kubibona, biitotombera nyir’imizaabibu, 12 bavuga bati, ‘Aba ba nyuma baakoze isaaha imwe yoonyine, noone ubanganyije naatwe twiriwe dukoboka umunsi woose duhangana n’izuuba!’
13 Ariko we asubiza umwe muri bo ati, ‘Nshuti yanje, sinkugiriye naabi, ntitwemeranyije igihembo c’umubyizi w’umunsi? 14 Fata ikiri icaawe maze ugende, mpisemo kwishura uwaaje nyuma igihembo kingana n’icaawe. 15 Mbese ntaabwo mfite uburenganzira bwo gukoreesha amashilingi yanje? Cangwa se, ugize ishari kuko ndi umunyabuntu?’ 16 20:16 Mat 19:30; Mar 10:31; Luk 13:30.Noone reero abaanyuma bazaaba aba mbere, kandi n’abambere bazaaba abaanyuma."20:16 Ibindi byanditswe byera bimwe byongeraho Kuko hahamagarwa benshi ariko hagatooranywa bake.