25 20:25 Luk 22:25,26.Yesu arabahamagara boose maze arababwira ati, "Muuzi yuuko abategetsi b’abanyamahanga bategekeesha abo bayobora agahato, kandi ko abayobozi bo muri bo babakandamiza. 26 20:26 Mat 23:11; Mar 9:35; Luk 22:26.Ariko muri mwe si ko bimeze, ahuubwo ushaaka kuba mukuru muri mwe, agomba kuba umuheereza wa boose,