15 Abatware b’abaheerezabitambo hamwe n’Abiigiishamategeko baboonye ibitangaaza akoze, n’abaana bateera heejuru mu Nzu y’Imaana bati, "Hozaana, aragasingizwa Umwana wa Dawudi," bararaakara 16 nuuko babaza Yesu bati, "Uri kumva ibyo bari kuvuga?" Arabasubiza ati, "Yeego ndi kubyumva, mbese ntimuraasoma ibyanditswe ngo,
‘Wateguuye ko abaana bato n’abakiri ku ibeere bagusingiza’?"