Ikibazo Ceerekeye Izuuka ry’Abaapfuuye
23 22:23 Iby 23:8. Uwo munsi Abasadukaayo bamwe baaza aho Yesu ari bavuga ko ari ntaakuzuuka kw’abaapfuuye kubaho. Baramubaza bati, 24 "Mwigiisha, Moose yaravuze ati, ‘Umugabo n’azaapfa atabyaye, murumuna we azaacuure uwo mupfaakazi, kugira ngo aciikuure mwene nyina amubyarire abaana.’ 25 Haabaayeho ibyene nyina birindwi, uwa mbere arasohoza ariko apfa ntamwana asize, maze mwene nyina asigarana uwo mupfaakazi. 26 N’uwa kabiri biba bityo, n’uwa gatatu, kugeza ku wa karindwi. 27 Haanyuma na wa mugore arapfa. 28 Noone mu gihe co kuzuuka, muri abo barindwi uwo mugore azaaba uwa nde, ko boose baamutunze?"
29 Yesu arabasubiza ati, "Mwarayobye, kuko mutaazi ibyanditswe cangwa imbaraga z’Imaana. 30 Kuko mu izuuka ntihabamo gusohoza cangwa gushingirwa, ahuubwo baba nk’abaamalayika bo mu ijuru. 31 Naho ibyerekeye izuuka ry’abaapfuuye, mbese ntimwasomye ibyo Imaana yababwiye iti, 32 ‘Ndi Imaana ya Aburahamu, Imaana ya Isaaka n’Imaana ya Yaakobo?’ Ntaabwo ari Imaana y’abaapfuuye, ahuubwo ni iy’abazima." 33 Nuuko rubanda nyamwinshi babyumviise, batangaazwa n’inyigiisho ye.