Kuuza k’Umwana w’Umuntu
29 24:29 a Ibya 6:12; b Ibya 6:13. Bidatinze, nyuma y’iyo minsi y’imibabaro, izuuba riziijima, n’ukwezi ntikuzaava, inyenyeeri zizaagwa ziva mu kireere, n’imbaraga zo mu kireere zizanyeganyezwa. 30 24:30 Ibya 1:7.Nuuko ikimenyeetso c’Umwana w’Umuntu kizaaboneka mu ijuru, kandi amooko yoose yo ku isi azaacura umuboroogo, maze babone Umwana w’Umuntu aziye ku bicu byo mu ijuru afite imbaraga n’ikuzo ryinshi.