Ibyerekana Imperuuka y’Isi
3 Yesu yiicaye ku musozi wa Elayoni, abiigiishwa baaza aho ari biihereereye, baravuga bati, "Tubwire, ibyo bizaaba ryari, ni kimenyeetso ki kizeerekana kuuza kwawe hamwe n’imperuuka y’isi?"
4 Arabasubiza ati, "Mwirinde hatagira umuntu ubayobya. 5 Kuko benshi bazaaza mu izina ryanje bavuga bati, ‘Ni nje Kristo!’ Kandi bazaayobya benshi. 6 Muzumva intambara n’impuuha z’intambara, ariko ntimuzaakuuke umutima, kuko ibi bitazaabura kubaho, ariko si byo herezo.