Inyigiisho y’Igiti Ciitwa Umutiini
32 Reka igiti ciitwa umutiini kitwigiishe isomo. Iyo amashami yaaco ashishe akameraho amababi, mumenya yuuko igihe kiba kiri bugufi guhinduka. 33 Nuuko reero, nimubona ibi byose, mumenye yuuko Umwana w’Umuntu ari haafi, kandi ko ageze ku irembo.