37 Uko mu minsi ya Nowa byari bimeze, ni ko no kuuza kw’Umwana w’Umuntu kuzaaba. 38 Nk’uko baari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, abantu baararyaga, kandi bakanywa, abagabo baararongoraga, abagore bagashingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge, 39 ariko ntibaabimenya kugeza aho umwuzure waaziye ukabajaana boose, ni ko no kuuza k’Umwana w’Umuntu kuzaaba. 40 Uwo munsi abantu babiri bazaaba bari mu murima, umwe azaajanwa, undi asigare. 41 Abagore babiri bazaaba basya hamwe, umwe azaajanwa, undi asigare.
Publicidade
Publicidade