36 nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransuura, nari mu gihome muuza kundeeba.’ 37 Nuuko intungaane nazo zizaamubaza ziti, ‘Nyagasani, twakuboonye ryari ushonje tukagufungurira, cangwa ufite imyota tukaguha ico kunywa, 38 uri mu rugendo tukagucumbikira, cangwa wambaye ubusa tukakwambika? 39 Ni gihe ki twakuboonye urwaye cangwa uri mu gihome tukaaza kugusuura?’ 40 Nuuko Umwami azaabasubiza ati, ‘Ndababwira ukuri yuuko ibyo mwakoreye umwe mu bavandimwe banje baciiye bugufi, burya ni nje mwabikoreraga.’
Publicidade
Publicidade