Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 26

Inaama yo Kugambaanira Yesu

1 Yesu arangije kwigiisha ibyo, abwira abiigiishwa be ati, 2 "Muuzi ko nihashira iminsi ebyiri, tuziizihiza umunsi wo Kunyurwaho, haanyuma Umwana w’Umuntu agatangwa kugira ngo abambwe k’umusaraba."

3 Nuuko abatware b’abaheerezabitambo n’abakuru b’imiryango bateeranira mu gikaari c’Umuheerezabitambo mukuru wiitwa Kayafa, 4 kugira ngo baje inaama yo gufata Yesu rwihishwa no kumwica. 5 Ariko baravuga bati, "Twekubikora mu minsi mikuru yo Kunyurwaho, kuko tubikoze, abantu bateera agasasamaro."

Yesu Asiigwa Amavuta i Bbetaniya

6 Ubwo Yesu yari i Bbetaniya mu rugo rwa Simooni wo Yesu yari yarakijije ibibembe, 7 26:7 Luk 7:37,38.umugore aza aho Yesu ari afite icupa ry’uzuye amavuta ahuumura neeza kandi y’igiciiro kinini caane, ayasuka ku mutwe wa Yesu igihe yari ku meeza afungura. 8 Ariko abiigiishwa be babiboonye bararaakara baravuga bati, "Mbese aya mavuta apfuuye iki? 9 Aya mavuta yari akwiriye kuguriishwa akavamo amashilingi menshi, haanyuma agahaabwa abakene". 10 Yesu amenya byose baavugaga, arababwira ati, "Uyu mugore muramuryoza iki, ankoreye ikintu ciiza. 11 Abakene muzaahorana nabo, ariko nje ntimuzamporana iteeka. 12 Kunsukaho aya mavuta ni ukugira ngo atungaanye umubiri wanje mbere yo guhambwa. 13 Ndababwira ukuri yuuko, iyi nkuru nziza izaamamazwa ku isi yoose, kandi ico akoze kizaavugwa ngo bamwibuke".

Yuda Yeemera Kugambaanira Yesu

14 Ico gihe umwe mu biigiishwa cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyooti, aja kureeba abatware b’abaheerezabitambo

15 arababaza ati, "Mbese murampa iki, nimbagabiza Yesu?" Nuuko bamuha ibiceri by’ifeeza mirongo itatu. 16 Kuva ubwo atangira gushaaka uburyo bwo kugambaanira Yesu.

Yesu Asangira n’Abiigiishwa be Ifunguro ryo Kunyurwaho

17 Ku munsi wa mbere w’imihango yo kurya Imigaati Idasembuwe, abiigiishwa baaza aho Yesu ari baramubaza bati, "Mbese urashaaka ko duteguurira he aho urariira ifunguro ryo Kunyurwaho?" 18 Yesu arabasubiza ati, "Nimuje mu tawuni nkuru, kwa kaanaaka, mumubwire muti, Umwigiisha aravuze ngo, igihe canje kireegeereje, noone ndashaaka gusangirira iwaawe n’abiigiishwa banje ifunguro ryo Kunyurwaho." 19 Nuuko abiigiishwa baragenda bakora ico Yesu yari yaabategetse, batungaanyiriza mu nzu y’uwo mugabo iby’umuhango wo Kunyurwaho. 20 Bugoroobye, Yesu yiicarana n’abiigiishwa be cumi na babiri, barafungura. 21 Bagifungura Yesu arababwira ati, "Ndababwira ukuri yuuko, umwe muri mwe agiiye kungambaanira." 22 Birabababaza caane, batangira kumubaza umwe umwe bati, "Nyagasani, yaaba ari njeewe?" 23 Arabasubiza ati, "Uwo duhuuriza intoki ku sahaane, ni we ugiiye kungambaanira. 24 Ni koko Umwana w’umuntu agiiye gupfa nk’uko byamwanditsweho, ariko uwo muntu uzaamugambaanira azaabona ishano! Icaakabaaye ciiza ni uko uwo muntu aba ataaravuutse." 25 Yuda wari ugiiye kumugambaanira aramubaza ati, "Mwigiisha, ni nje?" Yesu aramusubiza ati "Urabyivugiye."

Yesu Asangira Ifunguro rya Nyuma n’Abiigiishwa be

26 Bakirya, Yesu afata umugaati, amaze kuwushiimira Imaana, arawumaanyagura, awuha abiigiishwa be, ababwira ati, "Mwakiire murye, uyu ni umubiri wanje." 27 Haanyuma afata igikopu, arangije kugishiimira Imaana arabaheereza avuga ati, "Nimunyweho mwese, 28 aya ni amaraso yanje y’iseezerano risha agiiye kumenerwa benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.

Veja também