Urupfu rwa Yuda
3 27:3 Iby 1:18,19. Ubwo Yuda wamugambaaniye aboonye ko Yesu baamuciiriye urubanza rwo gupfa, yiisubiraho ariicuza agarura bya biceri by’ifeeza mirongo itatu abiheereza abatware b’Abaheerezabitambo n’Abakuru b’imiryango. 4 Aravuga ati, "Naacumuye kuko nagambaaniye umuntu w’umwere ngo yiicwe." Ariko bo baramusubiza bati, "Ibyo birakureeba! Ntibidufasheho!"