Pular para o conteúdo
Publicidade

Mateus 3

Kubwiriza Kwa Yohaana Umubatiza

1 Ico gihe, Yohaana Umubatiza aja mu butaayu i Yudeeya abwiriza ati, 2 3:2 Mat 4:17; Mar 1:15."Nimwihane ibyaha byanyu kuko Ubwami bwo mu ijuru bwegereje!" 3 Yohaana uwo ni we wari waravuzweho n’umuhanuuzi Yesaaya ati,

"Ijwi ry’uvugira mu butaayu aranguruye ati,

Nimutungaanye inzira y’Uhoraho,

mugorore aho azanyura."

4 Yohaana yambaraga umwambaro ukozwe mu bwoya bw’ingamiya akawukenyeza umushumi w’uruhu. Yaryaga inzige hamwe n’ubuuki bw’ubuhura. 5 Abantu b’i Yerusaalemu no mu bice byose by’i Yudeeya, no mu bice byitoorooye uruuzi rwa Yorodaani bazaga bamusanga 6 bakihana ibyaha byabo maze akababatiriza mu ruuzi rwa Yorodaani.

Veja também