Ntimugahagarike Imitima
25 Ni co gitumye mbabwira ngo, ntimugahagarike imitima yaanyu ku byerekeye ubuzima bwanyu muti, mbese tuzaarya iki, cangwa tuzanywa iki, cangwa ibifashe ku mubiri waanyu muti, mbese tuzambara iki. Mbese ubuzima ntiburuta ibyo kurya, n’umubiri ukaruta imyambaro? 33 Ariko mbere ya byose muharanire Ubwami bw’Imaana no gukiraanuka kwayo, ni ho ibindi byose muzaabyongeererwa.