25 Ni co gitumye mbabwira ngo, ntimugahagarike imitima yaanyu ku byerekeye ubuzima bwanyu muti, mbese tuzaarya iki, cangwa tuzanywa iki, cangwa ibifashe ku mubiri waanyu muti, mbese tuzambara iki. Mbese ubuzima ntiburuta ibyo kurya, n’umubiri ukaruta imyambaro? 26 Nimureebe inyoni zo mu kireere, ntizibiba, ntizisaaruura cangwa ngo zihunike mu bigega, ariko So wo mu ijuru arazigaburira. Mbese ntimuzirusha agaciiro? 27 Kandi hari n’umwe muri mwe ushobora kwiyongeereraho niibura akaanya gato ku buzima bwe ku bwo guhagarika umutima?
Publicidade
Publicidade