Ntimugahagarike Imitima
25 Ni co gitumye mbabwira ngo, ntimugahagarike imitima yaanyu ku byerekeye ubuzima bwanyu muti, mbese tuzaarya iki, cangwa tuzanywa iki, cangwa ibifashe ku mubiri waanyu muti, mbese tuzambara iki. Mbese ubuzima ntiburuta ibyo kurya, n’umubiri ukaruta imyambaro? 26 Nimureebe inyoni zo mu kireere, ntizibiba, ntizisaaruura cangwa ngo zihunike mu bigega, ariko So wo mu ijuru arazigaburira. Mbese ntimuzirusha agaciiro? 27 Kandi hari n’umwe muri mwe ushobora kwiyongeereraho niibura akaanya gato ku buzima bwe ku bwo guhagarika umutima? 28 Noone n’iki gituma muhagarika imitima yaanyu mwibaza ico muzambara? Mwitegereze ukuntu ibimori byo mu gasozi bikura, nta murimo bikora, nta n’imyenda biboha, 29 ariko ndababwira ukuri yuuko na Solomooni mu cuubahiro yari afite coose, atiigeze yambara nka kimwe muri ibyo bimori. 30 Noone se niiba Imaana yambika ityo ibyatsi byo mu gasozi biriho noone, ejo bikajugunywa mu muriro, mwe ntizaarushaho kubambika mwabanyakwizeera guke mwe? 31 Nuuko reero ntimugahagarike imitima, mwibaza muti, ‘Tuzaarya iki?’ Cangwa muti, ‘Tuzanywa iki?’ Cangwa muti, ‘Tuzambara iki?’ 32 Ibyo byose abanyamahanga ni byo baharanira, nyamara So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye. 33 Ariko mbere ya byose muharanire Ubwami bw’Imaana no gukiraanuka kwayo, ni ho ibindi byose muzaabyongeererwa.
34 Noone reero ntimugahagarike imitima yaanyu mwibaza iby’ejo, kuko iby’ejo bibara ab’ejo, kandi ingoorane za buri munsi zirahaagije.