Yesu Akiza Umugabo Umugaye
2 Bamuuzanira umugabo umugaye bamuheetse mu ngobyi, aboonye ko bafite kwizeera, abwira uwo mugabo ati, "Huumura mwana wanje, ibyaha byawe urabibabariwe."
3 Bamwe mu biigiishamategeko babyumviise batangira kwitootomba mu mutima bati, "Uyu mugabo ariigereranya n’Imaana."
4 Ariko Yesu amenya ibyo biibwira, arababaza ati, "Mbese ni kuki mugira ibiteekerezo bidatunganye mu mitima yaanyu? 5 Icooroshe ni ikihe? Ni ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe,’ cangwa ngo, ‘Haguruka ugende’? 6 Nyamara ibi ni ukugira ngo mumenye ko Umwana w’Umuntu afite ububaasha hano ku isi bwo kubabarira ibyaha." Nuuko abwira uwo mugabo umugaye ati, "Haguruka, wikorere ingobyi yaawe, utaahe."
7 Uwo mugabo arahaguruka, arataaha.